Bhoomi Chauhan umuhindikazi yari afite gahunda yo kugenda muri ya ndege(Air India) yakoze impanuka ejobundi hashize, agera ku kibuga cya Ahmedabad nyuma y’iminota 20 enregistrement irangiye,hakibura iminota 40 ngo indege iguruke bamwangira kugenda nayo. Yararakaye cyane agira akababaro kenshi.
Nk'uko tubikesha igitangazamakuru BBC, uyu Bhoomi Chauhan ni umunyeshuri wiga ibijyanye na Business muri kaminuza ya Bristol mu gihugu cy'u Bwongereza, akaba ari naho atuye. Yari yaje mu biruhuko we n'umugabo we mu gace ko mu burengerazuba bw'u Buhinde . Bhoomi w'imyaka 28 yari kujyana n'indege ya AI171 ku wa kane, yaje gukora impanuka nyuma y'igihe gito ihagurutse, maze ihitana abantu 241 bari bayirimo n'abandi benshi baje gukomereka bikomeye.
Hari igihe iyo Imana ishaka kukurokora izana imbogamizi muri gahunda zawe.
#bienvenudo.com