BRIG GEN PASCAL MUHIZI WAYOBOYE RDF I CABO DELGADO ZIGAHABYA IBYIHEBE YAGIYE MU KIRUHUKO CY'IZABUKURU
Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda (RDF) yemeje ukujya mu kiruhuko cy'izabukuru kw'abajenerali icyenda barimo Brig Gen Pascal MUHIZI wigeze kuyobora umutwe w'ingabo z'u Rwanda watsinsuye ibyihebe i Cabo Delgado muri Mozambique amahoro akongera kuhataha.
Brig Gen Pascal MUHIZI ni umwe mu bajenerali bayoboye abasirikare b'u Rwanda birukanye imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado zifatanyije n’igisirikare cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo zavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Uru rugamba rwatangiye muri Nyakanga 2021 rukageza mu ntangiriro za Nzeri y'uwo mwaka uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta.
Brig Gen Muhizi kandi wigeze kuyobora ingabo z'u Rwanda mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu ubwo yari agifite ipeti rya Koloneli aho yazamuwe agashyirwa ku ipeti rya Brigadier General mu mwaka wa 2021.
Mu yindi mirimo myinshi Brig Gen Pascal Muhizi yakoze muri RDF harimo kuyobora Diviziyo y'Ingabo z'u Rwanda mu Majyaruguru no mu Burasirazuba.
Abandi bajenerali bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru kuri uyu wa 29 Nyakanga 2025 barimo Maj Gen Andrew KAGAME na Maj Gen Wilson GUMISIRIZA.
Barimo kandi Brig Gen Joseph DEMALI, Brig Gen Fred MUZIRAGUHARARA, Brig Gen James RUZIBIZA, Brig Gen Frank MUTEMBE, Brig Nelson RWIGEMA, na Brig Gen Jean Paul KARANGWA.
CIC KAGAME Paul kandi yemeje ukujya mu kiruhuko cy'izabukuru abandi bayobozi 120 bakuru b'ingabo, abayobozi 26 bato b'ingabo n'abandi basirikare 927 bafite andi mapeti.
Inkuru iheruka ya #KPREPORTS ni uko UBA WIRENGAGIJE UBWENGE IYO WIBWIRA KO IBYAGO/IBIBI BIGEZE KU NSHUTI/UMUVANDIMWE CYANGWA UMUTURANYI WAWE NTA CYO BIKUREBAHO KUKO BITAKURIHO AKO KANYA.
BIENVENUDO TV on Google: https://search.google.com/local/posts?q=BIENVENUDO%20TV&ludocid=13553515444303644599&lpsid=CIHM0ogKEIyP6aGz6O7mVw&source=sh%2Fx%2Flocalposts%2Fm1%2F2&lsig=AB86z5XwSfbwpeTL8Y0pcxlowtFj&shndl=-1&kgs=461a8bfe4f6c23c1
We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!
Have a great day!