Bwa mbere Megan Thee Stallion yabonye umukunzi utuma yishimanye

Umuraperikazi Megan Thee Stallion wo muri Amerika, yatangaje ko Klay Thompson ari we mukunzi wa mbere agize utuma yiyumva bidasanzwe ugereranyije n'abandi bakundanye.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Page Six, yavuze ko yishimiye kuba Klay Thompson amuri i ruhande kuko atuma yishima cyane, ikirenzeho akaba ari n'umuntu mwiza.

Ati "Ntabwo nari nigeze nkundana n'umuntu mwiza (ufite ubumuntu). Iyi niyo nshuro ya mbere ndi kumwe n'umuntu mwiza, utuma nishima. Nyunzwe nuko ari hano i ruhande rwange, kandi nawe amfata nk'uko mufata."

Hashize icyumweru aba bombi bagaragaje ko bari mu munyenga w'urukundo, ndetse ku wa Gatatu bakaba baragaragaye mu ruhame ku nshuro ya mbere bari kumwe nk'abakundana ubwo bari bitabiriye umuhuro w'abanyamuryango n'inshuti z'umuryango 'Pete and Thomas Foundation' washinzwe na Megan Thee Stallion.

Megan Thee Stallion yakundanye n'uyu musore ukina imikino ya NBA, nyuma y'uko mu 2023 yari yatandukanye n'umuraperi 'Pardison 'Pardi' Fontaine' bakundanye kuva mu 2021.

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;