Polisi y’u Rwanda yatanze ibisobanuro ku mashusho y’umupolisi n’umuturage bagundagurana

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukurikirana iby’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umupolisi wo mu muhanda agundagurana n’umuturage wanze kubahiriza amategeko.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko uwo muturage yabujijwe kwambuka muri zebra crossing mu gihe imodoka zatambukaga, ariko yanga guhagarara bityo hakifashishwa imbaraga “mu rwego rwo kumurinda gukora igikorwa cyari guteza impanuka.”
ACP Rutikanga yongeyeho ko ibikekwa ari uko uwo muturage yari yasinze, kandi ko ikibazo kirimo gukurikiranwa kugira ngo hafatwe ibyemezo bikwiye.
Polisi yashimiye abaturage bagerageje gufasha umupolisi mu gukumira icyo gikorwa gishobora guteza impanuka.

https://whatsapp.com/channel/0029VbAutlC4yltRDg4hgd3M

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support