urupfu-rwuyu-musore-wize-muri-canada-ndetse-akabonayo-akazi-keza-rwashenguye-benshi-nyuma-yo-kumva-uburyo-yakoreye-impanuka-yimodoka-ku-ntara-ya-new-brunswick-yerekeza-i-quebec-008875500-1759928124.jpegUrupfu rw’uyu musore wize muri Canada ndetse akabonayo akazi keza rwashenguye benshi nyuma yo kumva uburyo yakoreye impanuka y’imodoka ku Ntara ya New-Brunswick yerekeza i Québec.

Biteganyijwe ko umurambo wa Cyusa uzagezwa mu Rwanda mu Cyumweru gitaha, raporo ya Polisi ya Canada ari yo izaherwaho mu gufata icyemezo cyo kuza kukushyingura mu rwamubyaye nubwo yari yaramaze kubona n’ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Umwe mu bo mu muryango we wa bugufi, yavuze ko bagowe no kwakira inkuru y’inshamugongo ko Cyusa yitabye Imana, ariko avuga ko ubu bashyize imbere guharanira ko umurambo ugezwa mu Rwanda.
Ati: “Kuzafata umurambo we bamaze gukora raporo ya polisi, bakawohereza i Montreal aho bazafatira indege, iyo bamaze kumwohereza i Montreal ni bwo hatangira gukorwa impapuro.
Ni ibintu ubona bishobora gufata hagati y’iminsi irindwi n’icumi, ibyo ari byo byose ubwo ni mu cyumweru gitaha.”
Kubera ko Cyusa Rutabayiro yari afite ubwenegihugu bwa Canada itangamakuru ryo muri icyo gihugu ryatangaje ko ari umwenegihugu ukomoka i New-Brunswick wakoze impanuka.
Amakuru atangwa n’abo muryango wa nyakwigendera, avuga ko yari umuhanga cyane, akaba yarize amashuri akaminuza ndetse ngo yari umuturage uzira amakemwa muri Canada.
Harakekwa ko impanuka yatewe n’umunaniro uvugwa muri raporo ya polisi, ufitanye isano n’imbaraga yakoresheje yiga, cyane ko yari yararangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza inshuro ebyiri.urupfu-rwuyu-musore-wize-muri-canada-ndetse-akabonayo-akazi-keza-rwashenguye-benshi-nyuma-yo-kumva-uburyo-yakoreye-impanuka-yimodoka-ku-ntara-ya-new-brunswick-yerekeza-i-quebec-087754500-1759928125.jpeg
Umwe mu bo mu muryango wa Cyusa Rutabayiro wavuganye n’Imvaho Nshya, yagize ati: “Yaragiye ibyo abandi biga mu myaka itanu abyiga mu myaka Itatu, agira impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza; mu bukungu na Siyansi Politiki icyarimwe, bahita bamuha akazi.
Kubera ukuntu yitwaraga neza, bahita bamuha ibyangombwa n’ubungubu yashakaga kuza mu Rwanda, gukorera mu Rwanda.”
Amakuru y’impanuka y’imodoka yaguyemo Rutabayiro, yagarutsweho n’ibinyamakuru byo muri Canada.
Ikinyamakuru ‘cimtchau’ cyatangaje ko imodoka yari atwaye yaguye mu manga ku muhanda wa 232 mu Mujyi wa Témiscouata-sur-le-Lac i Québec.
Gikomeza kivuga ko inzego zishinzwe ubutabazi zatabajwe ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo itatu za mu gitondo (6h30) ku Cyumweru, ubwo imodoka ya nyakwigendera yari atwaye, yasanzwe mu manga.
Nyakwigendera yavanywe mu modoka agejejwe kwa muganga, bemeza ko yitabye Imana.

urupfu-rwuyu-musore-wize-muri-canada-ndetse-akabonayo-akazi-keza-rwashenguye-benshi-nyuma-yo-kumva-uburyo-yakoreye-impanuka-yimodoka-ku-ntara-ya-new-brunswick-yerekeza-i-quebec-065139200-1759928127.jpeg

Polisi izobereye mu iperereza ku mpanuka z’imodoka yageze ahabereye impanuka kugira ngo isuzume icyayiteye, yanzura ko yatewe n’umuvuduko ukabije ndetse n’umunaniro.
Kugeza ubu ntiharamenyekana amasaha impanuka yabereye icyakoze bikomeje gukurikiranwa n’inzego za Polisi i Québec.
Rutabayiro yari umuturage w’indakemwa mu mico no mu myifatire muri Canada

https://whatsapp.com/channel/0029VbAutlC4yltRDg4hgd3M

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support