Jennifer Lopez yazinutswe ibyo gushaka umugabo.

Jennifer Lopez yazinutswe kongera gushaka umugabo bagasezerana, nyuma yo kurushinga n’abagabo bane bose bananiranwa.

JLo yatangaje ibi ubwo yari mu gitaramo cye cyabereye ku mugabane w’u Burayi, mu rugendo rw’ibitaramo bya “Up All Night Tour”. 

Jennifer Lopez yabivuze asubiza abafana  gusa dore ko hari uwari amweretse icyapa cyanditseho amagambo agira ati “JLo washyingiranwa nanjye?’’.

Jennifer Lopez w’imyaka 55  yarashatse abagabo bane mu bihe bitandukanye, bose ntibarambane hakiyongeraho abandi bakundanye ariko ntibashakane

Mu 1997-1998 yashakanye na Ojani Noa.

Sean 'Diddy' Combs bakundanye kuva 1999 -2001

Mu 2001–2003 ashakana na Cris Judd.

Marc Anthony bashakanye mu 2004 kugeza mu 2014 ndetse bafitanye impanga z’imyaka 17.

Mu 2014 - 2017 Jennifer Lopez yakundanye na Beau 'Casper' Smart wari umubyinnyi we.

Mu 2017 - 2021 Jennifer Lopez yakundanye na Alex Rodriguez gusa bifuzaga gushyingiranwa ubukwe bwabo bwasubutswe inshuro 3 birangira batandukanye.

Ben Affleck baheruka gutandukana bashakanye mu 2022, bagatandukana mu 2024.

Gusa Ben Affleck, w’imyaka 52, yari yarahoze ari fiancée wa Jennifer Lopez bwa mbere  mu 2002 - 2004 gusa ntibatindanye yahise ashakana na Marc Anthony.

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;