Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze BBC yongeye kumvikana mu mvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025, mu kiganiro Imvo n’Imvano, BBC yatambukije inkuru y’Umunyarwanda witwa Joseph Semafara warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kuri ubu wabashije kurenga ayo mateka ku buryo asigaye afite ikigo cyitwa Solvit Africa gifite agaciro ka Miliyoni 10$.
BBC aho gutangaza ko Semafara yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yarokotse Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994, imvugo ipfobya Jenoside iki kinyamakuru gikunze gukoresha.
Mu banenze iyi mvugo ya BBC harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Abinyujije kuri X, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko “Ndashaka kwibutsa BBC ko Semafara atarokotse Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994, ahubwo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

@bienvenudo