Dore ibyigenzi wamenya ku buzima bwa Jeanne Nubuhoro Nyampinga w'u Rwanda wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Jeanne Nubuhoro  yari umunyarwandakazi wavukiye mu mujyi wa Kigali I ndera arinaho Umuryango we wari utuye, abyarwa na Se  Munyankindi Jean na Nyina  Nyiramadadari mediatrice.

Mu mwaka w'i 1992 Jeanne na Mama we  bahungiye I Burundi  biturutse ku itotezwa n'akarengane byakorerwaga abatutsi mu Rwanda icyo gihe. Ubwo yari ageze I Burundi muri uwo mwaka yaje guhatana mu irushanwa rya nyampinga w’u Burundi ndetse yegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

Nyuma yaho I Burundi haje Kuba intambara ishingiye ku buyobozi maze mu mwaka w'i 1993 aza kugaruka mu Rwanda we na Mama we. Mu mwaka w'i 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Jeanne na Mama we ndetse n'abavandimwe be Baje Guhungira Ku bitaro bya caraes ndera.

Nyuma yo guhungira kuri ibi bitaro Ingabo za Minuar zaje kuva kuri ibi bitaro zari zirinze. Kuva tariki ya 11 Mata , abasirikare ba MINUAR bagenda ,Abatutsi bari bahugiye ku bitaro bya Caraes Ndera bagerageje kwirwanaho uko bashoboye kugeza ku itariki ya 17 Mata.
Kwiyo tariki ya 17 Jeanne Nubuhoro , Mama we, Musaza we Jean Fidele Mutaganira  na Mukuru we Mutesi Paulina Baje kwicirwa kuri ibi bitaro.  Jeanne yari bucura I wabo mu muryango wa  bana 8 Abari bahari ubwo yicwaga bavugako bitewe nukuntu yarazwi interahamwe zaje ariwe zibaza

Ndetse mbere yo kumwambura ubuzima zabanje kumushinyagurira zimutera  ibyuma mu myanya myibarukiro. Nubuhoro Jeanne, mu mateka akaba ariwe mukobwa wa mbere watorewe kuba nyampinga w’u Rwanda hari mu mwaka w'i 1991. Ni ibirori byabereye muri Hotel Meridien ubu yabaye Umubano hotel

Jeanne Nubuhoro Akaba ubwo yatorerwaga kuba nyampinga w’u Rwanda yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ku ishuri rya G.S.N.D.B.C Byumba.

#Kwibuka31 #KwibukaTwiyubaka# BIENVENUDO 

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;