Perezida wa Kosovo, Madamu Vjosa Osmani-Sadriu yavuze ko ijambo 'Ntibizongere Ukundi' rigomba kuba isezerano ryubahirizwa na buri wese ndetse n'ahantu hose.
Ni ubutumwa Perezida Vjosa yageneye mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame n'Abanyarwanda muri rusange kuri uyu munsi u Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Madamu Vjosa yavuze kandi ko Kosovo yifatanyije mu kababaro n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yunamiye ababo bavukijwe ubuzima.
Yagize ati: "Amateka yabo aratwibutsa inshingano dusangiye zo gukomeza kuba maso, guhangana n'urwango no kubaka Isi ishinze imizi ku butabera n'icyubahiro kuri buri wese."
#bienvenudo#empire# Enzo#,Tessy# Kwibuka