Perezida wa Kosovo, Madamu Vjosa Osmani-Sadriu yavuze ko ijambo 'Ntibizongere Ukundi' rigomba kuba isezerano ryubahirizwa na buri wese ndetse n'ahantu hose.

Ni ubutumwa Perezida Vjosa yageneye mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame n'Abanyarwanda muri rusange kuri uyu munsi u Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madamu Vjosa yavuze kandi ko Kosovo yifatanyije mu kababaro n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yunamiye ababo bavukijwe ubuzima. 

Yagize ati: "Amateka yabo aratwibutsa inshingano dusangiye zo gukomeza kuba maso, guhangana n'urwango no kubaka Isi ishinze imizi ku butabera n'icyubahiro kuri buri wese."

#bienvenudo#empire# Enzo#,Tessy# Kwibuka

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;