Tiwa Savage yasubije uwavuze ko ari mwiza mu mafoto gusa
Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tiwa Savage yishongoye ku watanze igitekerezo ku mafoto ye yasangije abamukirikira kuri Instagram, akavuga ko ari mwiza mu mafoto gusa ariko mu buzima busanzwe akaba atari mwiza.
Yagize ati "Amafoto agira abantu bamwe beza. Tiwa ntabwo ari mwiza mu buzima busanzwe."
Tiwa Savage mu kumusubiza yamubwiye ko yibeshya cyane kuko no buzima busanzwe ari mwiza, ahubwo ko niba yifuza ko bahura amaso yabivuga.
Ati "Urabyifuza. No mu buzima busanzwe meze neza. Vuga ko wifuza guhura nange imbonankubone...".
#bienvenudo.com