𝐏𝐫𝐨𝐩𝐨𝐬𝐚𝐥 (𝐤𝐰𝐚𝐦𝐛𝐢𝐤𝐚 𝐢𝐦𝐩𝐞𝐭𝐚 𝐮𝐦𝐮𝐤𝐮𝐧𝐳𝐢 𝐰𝐞) 𝐛𝐲𝐚𝐦𝐮𝐭𝐰𝐚𝐲𝐞 𝐛𝐮𝐝𝐠𝐞𝐭 𝐲'𝐢𝐛𝐢𝐡𝐮𝐦𝐛𝐢 𝟏𝟎 𝐅𝐫𝐰 𝐠𝐮𝐬𝐚
Ubwo Chryso Ndasingwa yambikaga impeta umukunzi we Sharon Gatete byamusabye ingengo y'imari y'ibihumbi 10 Frw gusa.
Chryso Ndasingwa yifuzaga gukorera ibi birori muri Parike y’Akagera ariko akoze imibare asanga bigiye kumuhenda ahitamo kubireka kuko yabonaga bigiye kumusiga habi.
Umunsi wo kwambika Sharon impeta yari mu rugo ari kumwe na Pappy Israel ucurangana na Chryso , abasiga aho murugo ababwira ko agaruka mukanya gato.
Uyu muhanzi yahise ajya gushaka impeta n'utu bombo.
Akihagera aho yabasize yahamagaye Sharon ngo amukingurire igipangu, undi na we agifungura amusaba ko bicarana mu modoka amuha aka bombo, ubundi akuramo impeta arayimuha.
Sharon akimara kwambikwa impeta yahise ahamagara ababyeyi be, mukuru we bose abereka impeta, bajya mu ruganiriro mu rugo Chryso afata iPhone 14 Pro nayo y’inshuti ye yitwa Isaac yari ihari batangira gufata amafoto yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga batyo.
Chryso Ndasingwa wari ufite ibihumbi 10 Frw yabajije umukunzi we icyo ashaka kurya undi nawe amubwira ko yarya umukati wa Buns, Chryso yasanze ugura 9.500 Frw, ahitamo kugura imwe barayisangira ubundi barataha umunsi wo kwambika impeta umukunzi we uba urije