2Face ntiyashobora kubaho aryamana n'umugore umwe
Umuhanzi wo muri Nigeria, Innocent Idibia wamamaye nka 2Face, yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko atangaje ko kubaho aryamana n'umugore umwe gusa ari ibintu bidashoboka kuri we.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru witwa 'Nedu', aho yashimangiye ko muri kamere y'abagabo batajya banyurwa n'umugore umwe.
Ati "Umugabo ntabwo aremwe ku buryo yaryamana n'umugore umwe. Umugabo ashobora guha umutima n'urukundo umugore umwe, ariko ntabwo bishoboka ko yaryamana n'umugore umwe gusa."
Ibi yabitangaje nyuma y'uko muri Mutarama 2025, yatangaje ko yatandukanye n'uwahoze ari umugore we, Annie Macaulay, bidaciye kabiri agahita atangira gukundana n'umukobwa w'Umudepite witwa Natasha Osawuru.
Mbere y'uko atandukana na Annie, yajyaga amushinja ko afite abandi bana batanu yabyaye hanze ku bandi bagore.
#bienvenudonews