Abakozi b' uruganda Roots Investment Group , rukora Be One ,basuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi .

By bienvenudo.com
Wed, 16-Apr-2025, 14:25

Abakozi b’uruganda Roots Investment Group, rukora Be one, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gosozi, mu gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994 igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni.Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere ku wa 15 Mata 2025, aba bakozi basabwe kugira uruhare no gutanga umusanzu mu gufasha imiryango kurenga amateka mabi yayiranze mu myaka 31 ishize mu rugendo rwo kwiyubaka.Nyuma yo gusura ibice by’Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi no kuganirizwa amateka, Umuyobozi Mukuru w’uruganda Uwamahoro Flora de la Paix, yavuze ko uko umuntu yaba ameze kose amateka nk’aya atabura uko amugiraho ingaruka mbi nk’uko byabaye ku Rwanda.Yagize ati ”Turi hano mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi,duje imbaraga no gukomeza biri mu Banyarwanda ubu. u Rwanda ruri kuba intangarugero ku mahanga ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge. Natwe tumaze igihe gito dukora ni byiza ko dushyira imbere ubumwe cyane duhangana n’abagifite ingengabiterezo ya Jenoside”.Nyuma yaho Banasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside biyemeza gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

Nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bagasobanurirwa byinshi, basigaranye isomo ryo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Mwitende Abdulkalm, Umunyarwenya ati “Turi mu gihugu gitekanye kandi gifite umudendezo. Ubwo twasobanurirwaga amateka iyi Ngoro ibitse, twaje gusanga ibyo byiza tugezeho hari ababigizemo uruhare aribo Ngabo za RPF Inkotanyi zarwanye urugamba rutari rworoshye rwo guhagarika Jenoside. Isomo bidusigiye nk’abaturage ni ugusigasira ibyo byiza byagezweho duharanira gukumira ikibi aho kiva kikagera”.

Hirwabasenga Thimothe uzwi nka Sky2 ati “Twasobanuriwe uburyo Ingabo za RPF-Inkotanyi zahanganye n’Ingabo z’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Uburyo bagize ubutwari no kudacika intege muri urwo rugamba rwo guhagarika Jenoside nasanze ari isomo rikomeye dukwiye kwigiraho nk’urubyiruko, tukaryimakaza mu mibereho yacu ya buri munsi kugira ngo biduherekeze mu rugendo turimo rwo kubaka igihugu dusigasira n’ibyo twagezeho”.
https://bienvenudo.com

Tags:

#Kwibuka 31

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;