Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika bari mu bo Umuryango w’Abibumbye wahaye imidali y’icyubahiro ku bari mu nzego z'umutekano baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.
Iyi midali y'icyubahiro yitiriwe Dag Hammarskjold, yatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres ku wa 29 Gicurasi 2025. Iyi midali yombi yashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga.
Abasirikare b'u Rwanda bahawe iyi midali y'icyubahiro ni Sergeant Major Fiston Murwanashyaka witabye Imana tariki ya 24 Gashyantare 2024 na Cpl Eliakim Niyitegeka witabye Imana tariki ya 11 Nyakanga 2024.
Bombi baguye mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro n'umutekano muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA).

Source KT Radio