Aganira na Radio y’Abaturage ya Rubavu ya RBA mu kiganiro cya Gospel, Theo Bosebabireba yisobanuye ku ifoto yakwirakwijwe mu minsi mike ishize yasinziriye ku ntebe muri butike iruhande rwe hari inzoga yo mu bwoko bwa liqueur iteretse ku ikesi ry’inzoga.
Iyi foto ikimara gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagarutse ku manyanga uyu muhanzi yakunzwe kuvugwaho kera arimo ubusinzi bukabije, ubusambanyi ndengakamere ndetse no gushinjwa gutera inda no kubyara abana benshi hanze y’urushako rwe ndetse n’igihano yamazemo igihe kirenga amezi atandatu yashyizwemo na ADEPR.
Mu kiganiro yakoranye na Joe wa Radio y’Abaturage, Theo Bosebabireba yashyize ukuri hanze ku ifoto ye yibajijweho byinshi, bamwe bakibaza niba yaba yasubiye mu kunywa inzoga. Yavuze ko yigeze kugama ahantu muri butike ananiweho ukuntu, agatotsi karamufata maze [abanzi be] bamutereka inzoga iruhande baramufotora.
Theo Bosebabireba yagize ati:”Iyi si turimo ibamo ubwami bubiri buhanganye, ibamo ubwami bw’umwijima bwa satani n’ubwami bw’Imana, rero nta muntu wanga undi wamwifuriza ibyiza