Alexandre Nshimiyimana, washinze Sanit Wing Ltd, yitabiriye amahugurwa ya Mandela Washington Fellowship muri Amerika. Ari guhindura ubuhinzi bwa avoka mu Rwanda abinyujije mu kugabanya ibihombo bivuka nyuma y’isarura ndetse no gutanga akazi. Ikigo cye gikora amavuta yo kwita ku ruhu n’imisatsi akomoka kuri avoka, gifasha abahinzi barenga 1,900 bo mu bice bitandukanye by’igihugu. Mu mwaka wa 2021, yegukanye igihembo cya GoGettaz Agripreneur Prize. Intumbero ya Alexandre ifatanya ubucuruzi butanga inyungu n’iterambere ry’abaturage, bituma aba ikitegererezo mu by'ubuhinzi n’ubucuruzi mu Rwanda, akanaba urugero mu ruhare rw'abakiri bato mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Meet Alexandre Nshimiyimana, founder and CEO of Sanit Wing Ltd and a Mandela Washington Fellow. Alexandre is revolutionizing Rwanda’s avocado industry by reducing post-harvest loss and creating jobs. His company empowers over 1,900 local farmers and produces cold-pressed avocado oil, eco-friendly skincare, and hair products through a zero-waste model. Winner of the 2021 GoGettaz Agripreneur Prize, Alexandre’s vision combines commercial success with community empowerment, making him a recognized voice in Rwanda’s agribusiness sector and an inspiring example of how youth-led innovation can contribute to economic growth.