🚨 AMAKURU MASHYA 🚨 Bruce Melodie yateye iteka Bahali Ruth umukobwa wamenyekanye mu bisigo bitandukanye yagiye afatanya na Junior Rumaga ndetse n'ibye ku giti cye.
Bruce Melodie yatangaje ibi anyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha (X) aho yasabye abantu gukunda Bahari Ruth kubera uruhare agira mu myidagaduro Nyarwanda.
Yagize ati:"Nyuma y'ibindi burya tugira abantu. Bahali. Ni umukobwa ukora cyane , akarema udushya ndetse agakora ibintu bikomeye mu ruganda rw'imyidagaduro. Mu mukunde".
Bahari Ruth yamenyekanye cyane mu gisigo 'Ayabasore' cya Junior Rumaga aho byari byabanje kuvugwa ko bakundana nyamara Rumaga akaruca akarumira na cyane ko hari amafoto bari bashyize hanze uwo mukobwa asa n'utwite.
Bahari Ruth yitabiriye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda 2022.