Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, Mbabazi Rosemary yanditse mu gitabo cyashyiriweho kwandikamo ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro na Guverinoma y'icyo Gihugu mu rwego rwo guha icyubahiro abantu umunani bahitanywe n’impanuka y’indege ya kajugujugu ya gisirikare.
Ni igikorwa yakoze kuri uyu wa Mbere, mu rwego rwo kongera gushimangira ubufatanye bw'u Rwanda na Guverinoma n'abaturage ba Ghana byumwihariko muri ibi bihe bitoroshye Igihugu kiri kunyuramo.
Iyi mpanuka yabereye i Dansi-Akrofuom mu Ntara ya Ashanti, mu gitondo cyo ku wa 06 Kamena yaguyemo abarimo Minisitiri w’Ingabo Dr. Edward Kofi Omane Boamah, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Ibrahim Murtala Muhammed.

Website https://beinvenudo.com