Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika iremeza ko yagabye ibitero kuri Iran, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru dore ko Perezida Trump yatangaje ko aharashwe ari ahantu hatatu hakorerwaga intwaro za nucléaire.
Mu ijambo rikomeye yagajeje ku baturage ku wa gatandatu nijoro , Donald Trump yemeje ko igisirikare cye cyagabye igitero gikomeye ndetse cyikanasenya ibigo bitatu bya Iran byakorerwagamo ubushakashatsi bw'intwaro za nikeriyeri .
Mu ijambo ryatumbutse mu buryo bw'amashusho yavugiye mu biro bye bizwi White House ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta ,Marco Rubio , Minisitiri w'ingabo, Pete Hegseth na Visi Perezida we, JD Vance ; Trump yumvikanye atanga umuburo ukomeye kuri leta ya Tehran ko nitemera amahoro izahura n'ibibazo bikomeye .
Aho yagize ati : "Iran , intandaro y'intambara mu burasirazuba bwo hagati ,igomba kwemera amahoro .Niba itabyemeye , hagomba gukirikiraho ibitero ."
Trump yanashimangiye ko nyuma yo kuraswaho bikomeye n'indege z'intambara kabuhariwe zo mu bwoko bwa B-2 zikoresha misile za Tomahawk ; ibigo bya Iran birimo Natanz ,Isfahan na Fordow byakorerwagamo izi ntwaro byamaze gusenyuka burundu .
Iki gikorwa cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyanashimwe na Minisitiri w'intebe wa Israel ,Benjamin Netanyahu wavuze ko iki gikorwa igihugu ayoboye kitari kukishoboza cyonyine .
Aho yagize ati : 'Amerika yakoze ikintu kitigeze gikorwa n'igihugu na kimwe . Ubuyobozi bwa Donald Trump bukomeje kwandika amateka .'
Kurundi ruhande ariko, igisirikare cya Iran cyahakanye ko ibi bigo byangiritse nkuko byemezwe na Washington ndetse ko bimwe mu bikoresho by'ibanze byifashishwaga birimo n'ubutare bwa Uranium byari byamaze kwimurwa kare kuko bari bazi amakuru y'iki gitero .
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye , Antonio Guterres yatangaje ko ibi bikorwa byo kurasanaho bikomeje gukorwa hagati ya Israel , Iran n'Amerika biteje impungenge zuko bishobora gutera intambara yagutse y'akarere kose .
Ntago ari Guterres wenyine wamaganye ibi bitero , kuko na Miguel Diaz Canel uyubora igihugu cya Cuba yerekanye ko ibi bitero by'Amerika bishobora gutuma intambara irushaho gukwira mu bice byinshi nkuko yabyanditse ku rukuta rwe rwa X .
Imibare dukesha igitangazamakuru cya leta ya Iran igaragaza ko umubare w'abantu bamaze kwitaba imana bazize iyi mirwano muri iki gihugu umaze kugera ku bantu 430 mu gihe abakomeretse bagera kuri 3,500 .Muri Israel abamaze gupfa ni 27 naho 1300 barakomereka .
@bienvenudo.com