Amerika yamaze kwinjira mu ntambara ya Israel na Iran aho ibyutse isenya Natanz na Fordow ahokorerwa intwaro Kirimbuzi.

By bienvenudo.com
6 hours ago

Kugeza ubu  Leta Zunze Ubumwe za Amerika iremeza ko yagabye ibitero kuri Iran, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru dore ko  Perezida Trump yatangaje ko aharashwe ari ahantu hatatu hakorerwaga intwaro za nucléaire.

Mu ijambo rikomeye yagajeje ku baturage ku wa gatandatu nijoro , Donald Trump yemeje ko igisirikare cye cyagabye igitero gikomeye ndetse cyikanasenya ibigo bitatu bya Iran byakorerwagamo ubushakashatsi bw'intwaro za nikeriyeri .

Mu ijambo ryatumbutse mu buryo bw'amashusho  yavugiye mu biro bye bizwi White House ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta ,Marco Rubio , Minisitiri w'ingabo, Pete Hegseth na Visi Perezida we, JD Vance  ; Trump yumvikanye atanga umuburo ukomeye kuri leta ya Tehran ko nitemera amahoro izahura n'ibibazo bikomeye .

Aho yagize ati : "Iran , intandaro y'intambara mu burasirazuba bwo hagati ,igomba kwemera amahoro .Niba itabyemeye , hagomba gukirikiraho ibitero ."

Trump yanashimangiye ko nyuma yo kuraswaho bikomeye n'indege z'intambara kabuhariwe zo mu bwoko bwa B-2 zikoresha misile za Tomahawk ;  ibigo bya Iran birimo Natanz ,Isfahan na Fordow byakorerwagamo izi ntwaro  byamaze gusenyuka burundu .

Iki gikorwa cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyanashimwe na Minisitiri w'intebe wa Israel ,Benjamin Netanyahu wavuze ko iki gikorwa igihugu ayoboye kitari kukishoboza cyonyine .

Aho yagize ati : 'Amerika yakoze ikintu kitigeze gikorwa n'igihugu na kimwe . Ubuyobozi bwa Donald Trump bukomeje kwandika amateka .'

Kurundi ruhande ariko, igisirikare cya Iran cyahakanye ko ibi bigo byangiritse nkuko byemezwe na Washington ndetse ko bimwe mu bikoresho by'ibanze byifashishwaga birimo n'ubutare bwa Uranium  byari byamaze kwimurwa kare kuko bari bazi amakuru y'iki gitero .

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye , Antonio Guterres yatangaje ko ibi bikorwa byo kurasanaho bikomeje gukorwa hagati ya Israel , Iran n'Amerika biteje impungenge zuko bishobora gutera intambara yagutse y'akarere kose .

Ntago ari Guterres wenyine wamaganye ibi bitero , kuko na Miguel Diaz Canel uyubora igihugu cya Cuba yerekanye ko  ibi bitero by'Amerika bishobora gutuma intambara irushaho gukwira mu bice byinshi nkuko yabyanditse ku rukuta rwe rwa X .

Imibare dukesha igitangazamakuru cya leta ya Iran  igaragaza ko umubare w'abantu bamaze kwitaba imana bazize iyi mirwano muri iki gihugu umaze kugera ku bantu 430 mu gihe abakomeretse bagera kuri 3,500 .Muri Israel abamaze gupfa ni 27 naho 1300 barakomereka .
@bienvenudo.com

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;