Ayabonga Yabitsa yaciye amarenga yo gutandukana na Rayon Sports
Umunya-Afurika y'Epfo, Ayabonga Yabitsa wari umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi muri Rayon Sports, mu buryo butunguranye yagaragaje ko yamaze gutandukana na Rayon Sports.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yashimiye abafana ba Rayon Sports mu mwaka ku buryo bamwakiriye mu gihe yari amaze muri iyi kipe, abizeza ko bashobora kuzongera guhura ubutaha.
Yagize ati "Mwarakoze cyane abafana ba Rayon Sports. Ndabashimira cyane ku bw'ubufasha n'ikaze mwampaye. Nizeye ko Imana izongera ikaduhuza ubutaha."
Icyakora ntiyigeze atangaza byinshi birimo icyaba gitumye atandukana n'iyi kipe, ndetse n'ubuyobozi bwa Rayon Sports nta kintu burabivugaho.