By bienvenudo.com
7 hours ago
Ayra Starr ku nshuro ye ya mbere yanyuze abanya-Kigali
Nyuma yo kuririmba indirimbo ye ya mbere, Ayra Starr yahise avuga ati “Kigali mumeze mute?”
Yakurikijeho iyo yise “Gimme Dat” yakoranye na Wizkid, ayisoza aganiriza abitabiriye, ababwira ngo basubiremo amagambo avuze.
Yahise aririmba indirimbo yahuriyemo na Asake yitwa “Goodbye (Warm Up)” ava ku rubyiniro by’akanya gato, afata akaruhuko.
Uyu mukobwa yagarutse aririmba indirimbo zirimo “Away”, “Last Heartbreak Song” yakoranye na Giveon, “Rhythm & Blues”, “Commas” na “Rush” yaririmbye abantu bacanye amatara.
Yasoreje ku ndirimbo yise “Sability” ndetse n’iyo yise “Hot Body” amaze iminsi mike ashyize hanze.
Mbere yo kuririmba iyi aheruka gushyira hanze, yahamagaye abasore n’inkumi bumva batewe ishema n’imibiri yabo, baza kuyiririmba no kuyibyinana na we ku rubyiniro. Aba bose basoje baterura uyu muhanzi.
📸 BIENVENUDO
BIENVENUDO TV https://share.google/1o1xQ93uARIjnwOsDAyra Starr ku nshuro ye ya mbere yanyuze abanya-Kigali
We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!
Have a great day!