🥏Imikino izahuza APR FC na Pyramids mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League yongeye kwigizwa inyuma, umukino ubanza ushyirwa tariki 1 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi ine.
🥏Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwatangaje Ingengabihe y’uko amakipe azahura mu mikino ibanza mu mwaka wa 2025/26, Umukino uba utegerejwe na benshi ni uhuza Ikipe ya APR FC na RAYON SPORTS, ukaba uzaba ku itariki ya 8/11/2025, ukazakinirwa muri Stade Amahoro.
🥏Umunyezamu w’Umunya-Uganda, Nicolas Sebwato, yongereye amasezerano muri Mukura VS.
🥏Hagiye kujyayo ikipe y’Ingabo z’igihugu mu mukino w’amagare, APR Cycling Club, nk'uko bimeze mu yindi mikino.
🥏REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 50-45 amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri, mu mikino ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball y’Abagore. Umukino wa Gatanu uteganyijwe ku wa Gatanu saa Mbiri n’Igice z’ijoro muri Petit Stade.
🥏APR WBBC yatsinze The Hoops amanota 67-54 yuzuza intsinzi ebyiri yasabwaga, yegukana umwanya wa gatatu muri Shampiyona ya Basketball y’Abagore.
Ikipe y’Ingabo yahembwe miliyoni 3 Frw.
🥏Al Merrickh yo muri Sudan yageze mu Rwanda,aho ije kuhakorera umwiherero w'iminsi 20.Iyi kipe izakina imikino ya gishuti n'amakipe yo mu Rwanda no hanze.
🥏Manchester United yasezerewe muri Carabao Cup na Grimsby Town yo mu Cyiciro cya Kane mu Bwongereza kuri penaliti 12-11, nyuma y’uko umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
🥏Lionel Messi yafashije Inter Miami kugera kumukino wa nyuma muri league cup,nyuma yo gutsinda Orlando City 3-1.Lionel Messi yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino.
🥏Barcelona yatangiye gutekereza kuba yagura myugariro wa Inter Milan Alessandro Bastoni mbere y'uko isoko rifungwa.
🥏 Alejandro Garnacho agiye kwerekeza muri Chelsea,ni ikibazo cy'igihe ubundi ibindi byose bamaze kubyumvikana.
🥏 Ikipe ya Chelsea yabwiye Fermin Lopez wa Barcelona ko agomba gufata icyemezo bitarenze kumunsi w'ejo kuwa5.
Kanda kuri Follow Sports ROOM ubundi utange igitecyeerezo cyawe.
#bienvenudo
#APRFC #friendly #barcelona #realmadrid #football #messi