Byarenze kuba inshuti aba umuvandimwe Kayishema Tity Thierry

By bienvenudo.com
14 hours ago

Byarenze kuba inshuti aba umuvamdimwe

Mu 2005 - 2008 twahuriye ku ishuri, yicara ku ntebe ya mbere nkicara ku ya kabiri, arara ku gitanda cyo hejuru nkafata icyo hasi, dusangira akawunga aha ho table yo muri refe yabaga ari imwe kimwe na salle d'examen (H-K). 

Amafuti n'amakosa menshi yo mu mashuri yisimbuye (ifoto twambaye cravate yatumye mbona 0/60 mu kizamini) amenshi twayahuriragamo. 

I Nkumba mu Ngando yanyishimye hejuru asoje amafunzo y'icyiciro cya kabiri ndi ku izuba n'inkoni nijiye mu cyiciro cya 3, twongera guhurira mu gihugu cy'isezerano igihugu cyari cyadusezeranyije, NUR

Imyaka 4 muri Kaminuza twasangiye buruse na sweresi (sweetless) tuyirangiza amahoro.

Ikiganiro cya mbere cyubakiyeho ubuzima bwacu bw'akazi twagikoreye kuri Radio Salus mu 2011 twagikoze ari ku Cyumweru cyari iminota 30 tugitegura icyumweru cyose, twandikaga ku mpapuro zikuzura zimwe tukazica. 

Ubuzima twabwinjiranyemo, turahiga buraduhiga turahigana n'ubu biracyari gatebe gatoki. 

2016 musezeraho nziko adatinda none amaze imyaka 10 ntegereje ko atangaza itariki gusa ubu icyizere cyazamutse kurusha imyaka yabanje. 

Uretse iki kibazo cyo kudatangaza itariki, ubundi imyaka 20 ishize Claude Hit  yambereye inshuti, umuvandimwe, umujyanama n'umugumyabanga.

Source: bienvenudo.com 

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;