Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete basezeranye kubana akaramata - AMAFOTO
Abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete, basezeranye imbere y'Imana mu birori biryoheye ijisho byari bitegerejwe na benshi mu bakunzi babo n'abakunda umuziki wa Gospel muri rusange.
Ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025 ni bwo Chryso na Sharon bambikanye impeta y'urudashira, bahamya isezerano ryo kubana akaramata imbere y'Imana n'imbere y'inshuti n'imiryango. Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali mu rusengero rwa New Life Bible Church. Uyu muhango wabimburiwe n'uwo gusana no gukwa nawo wabaye kuri uwo munsi.
Ubukwe bwabo bwahinduriwe itariki kuko impapuro z'ubutumire zagaragazaga ko gusezerana imbere y'Imana bizaba tariki 22 Ugushyingo 2025. Itariki yaje guhunduka, birangira basezeranye ku wa 17 Ukwakira 2025, ndetse bigirwa ibanga rikomeye.
Ku wa 21 Kamena 2025 ari bwo Chryso Ndasingwa yafashe irembo. Tariki ya 04 Nzeri 2025 ni bwo basezeranye imbere y'amategeko ya Leta. Inkuru y'ubukwe bwabo yashyuhije cyane itangazamakuru bitewe n'uko ritigeze rimenya cyane iby'urukundo rwabo mbere y'uko banzura kurushinga, byaratunguranye cyane!.