Gen. Muhoozi arashaka kujya yishyuza abasore bashyingiranwa n'abakobwa beza
Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko umusore wese uzajya ajya gushyingiranwa n'umukobwa mwiza, agomba kujya abanza akajya kubimumenyesha mu biro bye.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko nyuma yo kubimumenyesha umusore agomba kujya ahita yishyura ibihumbi 20,000 by'amashiringi ya Uganda, bitabaye ibyo akazakurikiranwa.
Ati "Muri Uganda, mbere y'uko urongora umukobwa mwiza ugomba kujya ubanza kubimbwira mu biro byange ukanishyura 20,000. Nutabikora tuzagushakisha."