Guverineri wungirije WA Kivu y' Amajyaruguru Manzi Willy Ngarambe yavuzeko abagabo bakubita abagore bitazihanganirwa.

By BIENVENUDO Empire
yesterday

AFC/M23 yihanangirije abagabo bakubita abagore
Manzi Ngarambe Willy, Visi-Guverineri ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagaye abagabo bakubita abagore babo, abaha gasopo ko uzafatirwa muri iyo migirire mibi azahanwa by’intangarugero.

Ni ubutumwa yatangiye i Goma ku munsi mpuzamahanga w’umugore, wizihizwa buri mwaka tariki ya 08 Werurwe.

Manzi yagaragaje ko guhana abagabo bakubita abagore ari imwe mu nzira zo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubaka umuryango utekanye, ushingiye ku bwubahane n’ubwuzuzanye.

Yavuze ko ubuyobozi bwiza buhera mu muryango, by’umwihariko umugore akagiramo uruhare kuko ari we pfundo ry’uburere.

Yerekanye ko gukubita umugore byafashwe nk’ibisanzwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika, ariko ko ibyo bikorwa bibi bikwiye gucika burundu.

Yashimangiye ko umugore areshya n’umugabo kuko bafashanya mu iterambere ry’urugo n’iry’igihugu, nubwo hari abagabo babahozaho inkoni abandi bakabafata nk’abana babo.

Ati “Umugabo ukubita umugore uyu munsi mufitiye ubutumwa bubi. Nta mugabo wemerewe kongera gukubita umugore.”

Yavuze ko umuco wo gushyingira abana b’abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure ugomba gucika burundu mu bice bigenzurwa na AFC/M23 na RD Congo muri rusange.

Ati: “Mureke abakobwa bige, babe abatwara indege, babe ba injenyeri, babe abajenerali, babe ba Guverineri, Perezida; ibyo byose bazabigeraho barize.”

Yatunze itoroshi ku bakoresha baka ruswa y’igitsina abagore kugira ngo babahe imirimo, ababwira ko amazi atakiri ya yandi, ko uzafatwa azahura n’urukuta rw’amategeko.

#bienvenudo#empire#news


Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;