Hajj. Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC ikina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda; yakoze ubukwe na Uwera Bonnette[Bonnette Queen] bwitabiriwe n’ibyamamare bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ni ubukwe bwatangiye ku wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025 aho habaye iborori bya ‘White Party’ byabimburiye ibindi byari byitabiriwe na benshi mu biganjemo ababyirukanye na Musemakweri n’umugore we.
Ni ibirori byakurikiwe n’ibyo gusaba no gukwa byabaye ku wa Gatanu tariki 4 Nyakanga, mu gihe ku wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga habayeho ibirori byo gusubiramo gusezerana, ari naho Uwase Bonnette agaragara yambaye agatimba ndetse n’umugabo yambaye ikositimu.
Ibi birori byo gusezerana aba bombi bari barabikoze mu bihe icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi, ku buryo byitabiriwe n’abantu bake cyane, bakaba barahisemo kubisubiramo muri iki gihe iki cyorezo cyacyendereye.
#NewsUpdate