🙄ABARUNDI N'ABANYARWANDA UMUBANO uragaruka VUBA.
Nkuko mubibona ku ifoto ya 1 perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, ku wa 20 Kamena 2025 yakiriye mugenzi we w’u Burundi, Sinzohagera Emmanuel, hamwe n’itsinda ry’abamuherekeje.
Abahagarariye Sena zombi baganiriye ku ruhare rwazo mu rwego rwa dipolomasi rurimo guharanira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Sena y’u Burundi yabisobanuye iti “Ibiganiro bagiranye byibanze ku ruhare rw’izi nzego zombi mu kongerera imbaraga umubano w’u Burundi n’u Rwanda.”
Bigaragara ko muri uru ruzinduko, Sinzohagera yashyikirije Dr. Kalinda impano y’agaseke gatamirijwe amabara y’ibendera ry’u Burundi.
Uruzinduko rwa Sinzohagera n’abamuherekeje i Kigali rubaye mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye kuva mu mpera za 2023, ibyatumye bufunga imipaka ku ruhande rwabwo muri Mutarama 2024.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, intumwa zihagarariye ibihugu byombi zarahuye kugira ngo zikemure aya makimbirane. Byavugwaga ko ibiganiro byari bigeze aheza, ariko nyuma icyizere kirayoyoka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, muri Gicurasi 2025 yatangaje ko Abanyarwanda n’Abarundi bifuza ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wakongera kuba mwiza, ariko ko ibirego bishingiye ku binyoma ari byo byadindije intambwe yari yaratewe.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko nubwo hari izi mbogamizi zituruka ku Burundi, u Rwanda rutazacika intege, ahubwo ko ruzakomeza gushaka uko uyu mubano wongera kuba mwiza.

https://bienvenudo.com