Event Details:
google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
IBYAHISHUWE
Pastor Julienne na Grace room ministries bahombye miliyoni 618 (618,619,801 frw) biri mu byatumye bahagarikwa gukorerwa mu RWANDA na RGB nkuko mubibona ku ifoto ya 3.
Nkuko twabibabwiye DAMO TV tubanza gucukumbura amakuru Mbere yo kuyatangaza twe tugera INYUMA yamarido tukababwira nibyahishwe ubu twatahuye impamvu nyamukuru.
Ubundi amatorero mu RWANDA abereyeho gufasha abanyarwanda ntago abereyeho gucucura Abaturage!!!
Iyi Grace room ministries ya Pastor julienne RGB IJYA gukora audit basanze harimo amanyanga menshi cyane mu mwaka wa 2024 Grace room ministries yinjije miliyoni 505( 505,249,894 FRW) ubwo RGB yabazaga abayobozi ba Grace room ministries icyo ayo mafranga yakoze byarabananiye kubisobanura.
Iyi Grace room ministries Kandi babwiye RGB ko basohoye MILIYARI 1 (1,123,869,695 FRW) . RGB yababajije icyo iyo Miliyari yakoze maze Grace room ministries birabananira kubisobanura .
Ubundi leta ifata amatorera nkumufatanyabikorwa ufasha leta muguteza imbere Abaturage urugero: Abadive bafite amashuri hano mu RWANDA afasha abanyarwanda nkaza AUKA n'ibindi BIGO ikindi Abadive bafite nibitaro bivuze amafranga bakura muguhimbaza IMANA bayifashisha mugukemura Ibibazo Abaturage baba bafite , catholic nayo nuko , abislamu nabo nuko bafite ibikorwa biteza imbere Abaturage, ABA Adepr nabo nuko.
Iyi Grace room ministries yinjiza MILIYONI zirenga 500 FRW leta yababaza icyo yakoze bikabananira nta shuri bubatse , nta bitaro bubatse Ubwo ayo mafranga bayakoresheje IKi?
URWANDA nigihugu Kiri mu nzira yamajyambere niba ukora akazi kose kabyara amafranga utegetswe gufatanya na Leta mu guteza imbere igihugu . Kuko utubatse igihugu ntawundi uzacyubaka !! Igihugu nicyange igihugu ni cyawe igihugu ni icyacu twese.
Abaturage bamwe barataka ngo barakennye barangiza bakajya gutura mu rusengero , URWO rusengero amafranga babonye Aho kuyifashisha bateza Abaturage imbere bakajya kuyishyirira
#bienvenudonews