Ibyo abayoboke ba Grace Room Ministries ya Julienne Kabirigi Kabanda bagomba kumenya kwifunga rya Grace Room Ministries

By Bienvenudo.com
19 hours ago

Event Details:

google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
Abayoboke ba Julienne Kabanda cg Grace Room mugomba kumenya ko Julienne yakoze amakosa aho kugira ngo bajye babivuga murakare.

1) Julienne yabatije abantu atabyemerewe. (Iryo n'ikosa rikomeye cyane)

2) Julienne yaraturishaga atabyemerewe, akabikora mw'izina rya Grace Room kandi ari MINISTRIES iba itabyemerewe. impamvu ministries Iba itebyemerewe Niko Iba ibaruwe mu miryango idaharanira inyungu .Nigute umuryango udaharanira inyungu uhomba miliyoni 600 FRW??

3) Julienne yateguraga amateraniro hano Nyarutarama agasengesha, kandi atabyemerewe.

Ibi byose ni amakosa uyu mubyeyi yakoze ninayo mpamvu RGB yahagaritse Grace Room.

Hari inzira nyinshi z'uburyo byakosoka:

1) Julienne ashobora kujya kwiga Theology yabona Diplome akaza agashinga urusengero akaba umushumba.

2) Ashobora kujya ajya kubwiriza murusengero rw'umugabo we nk'umutumirwa ariko apana nyir'urusengero.

Uwiyise "Pastor julienne kabanda" impamvu tuvuze Uwiyise nuko kugirango uhabwe izina "Pastor" ugomba Kuba warize theology Kandi "julienne kabanda" ku makuru dufite yarayize biranga aratsindwa ntiyabona certificate. Rero kugirango yitwe Pastor Agomba kubanza akiga theology akoba certificate.

Rero abonye adafite Certificate Ntabwo yariyemerewe gushinga itorero rero yahisemo gushinga "Ministry ". Rero IYI ministry yise "Grace room ministries" yabarujwe Muri RGB nkumuryango udaharanira inyungu Kandi wari umuryango ushinzwe kugira inama Abaturage, rero nyuma Yaho Nibwo UYU mudamu Julienne kabanda YATANGIYE gusengesha mwizina rya Grace room ministries atangira guturisha mwizina rya Grace room ministries,, Nonese nigute umuryango wandikishijwe nkudaharanira inyungu watangiye guturisha????? Nigute uwo muryango wahombye MILIYONI zirenga 600 FRW ???? Nigute se Kandi batangiye kubatirisha Kandi Atari itorero??

Kimwe mu bintu byababaje Leta nukuntu UYU mudamu yaratangiye kuyobya Abaturage ababwirako akiza "SIDA " Kandi harimiti yajyenewe abarwaye SIDA bivuze ko abaganga ntacyo baba bacyimaze bazajya bajya kwivurizayo . IKINDI cyababaje leta nuko yayobeje Abaturage ababwirako itazi gusoma no kwandika wajyayo maze mu munsi umwe ukabyuka wamenye gusoma no kwandika🙄 ibi bikaba byari ukwangisha Abaturage kujya kwishuri !!!!

IKINDI mwamenya Uyu mudamu yandikiwe na RGB imwihanangiriza kureka gukora ibikorwa bihabanye nibyo Yari yemerewe gukora umudamu arinangira , ntakindi Cyakozwe Atari uguhagarika ministry yiwe.

Abantu nibajya bavuga ko yakoze amakosa mujye mubyumva kuko ibyo yakoraga NTIYARABYEMEREWE. Bivuze ko nabo yabatije bashatse bazasubira kubatizwa kuko babatijwe n'umuntu utabifite uburenganzira.

Mukomeze mubane natwe ku makuru tugenda 

#Bienvenudo

Date and Timings:

15-05-2025 08:34 AM to 27-06-2026 08:39 AM

Event Location

Tags:

#Grace Room Ministries

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;