RAYON SPORTS: KHADIME NDIAYE AGURISHIJE MURERA KU MUGANDA | UMWAKA UTAKA BASHAKE UMUZAMU PE KUKO MURI RAYON IZAMU NTA MUNTU URIRIMO 🖕🌞😱🥲

By BIENVENUDO Empire
yesterday

Amakosa ya Khadime Ndiaye i Rubavu, yongeye gutuma mbona ko APR FC iri imbere ho intambwe Rayon Sports.

Igice cya kabiri cya shampiyona kijya gutangira, i Shyorongi biteye umwotso bavura ikibyimba, benshi turikanga turanashinyiriza nk'aho ari twe bateye uwo mwotso.
https://bienvenudo.com/
Ishimwe Pierre wari warageze aho yitera icyizere nyuma y'imyaka hafi ibiri adakina yahawe izamu ryari ryararazwe Pavelh Ndzila maze amabere ya bamwe yikora atonsa.

Petero akinnye imikino 9 ikurikirana atsindwamo ibitego 3 n'umukino 1 yatsinzwe.



Ese Khadime nawe yari akwiye ikiruhuko mu mikino yo kwishyura?

Ushobora guhita uvuga uti ibyo ntibyaba ari rwa rwiganwa rwa ...

Abasaza bageze mu Nzove iyi kipe ikinnye imikino 2 itsinzwe ibitego 2 (- 2 Amagaju) .

Rayon Sports yatsinze imikino 8 yikurikirana itinjizwa igitego, Khadime aba nk'indimu ku nkorora.

Niba ari ukuri byo simbizi hasakaye inkuru ko buri clean sheet (kutinjizwa igitego) byagendanaga na 100$ za Paul Muvunyi.

Gusa mu mikino 3 ya nyuma, ibiri Rayon na Khadime batsinzwemo ibitego 3.

Tumaze kurya umwaka wa 2025 Rayon Sports yinjiye mu mezi 6 y'inkazi, gushaka igikombe cya shampiyona baheruka muri 2019 naho Khadime yinjira mu mezi 6 ya nyuma yo gusoza amasezerano y'igikundiro.

Ubundi phase aller yakabaye yararangiye Khadime amenyeshwa ko yongereye wenda umwaka ku mezi 6 yari asigaje ngo umutima utuze ko ab'i Dakar bakomeza kujya ku isoko nta soni.

Ubu mu mikino 8 bamaze gukina mu mikino yo kwishyura ya shampiyona batsinzwe ibitego 8, nibura igitego ku mukino.

Ni inshuro ya 3 mu mezi 2 ashize aho atsindwa ibitego 2-2.

👎 Rayon Sports 2-2 Musanze 

👎 Rayon Sports 2-2 Gorilla 

👎 Marines 2-2 Rayon Sports

❓Hahindutse iki gitumye Khadime watsinzwe ibitego 6 mu mikino 15 ibanza atsindwa 8 mu mikino 8 yo kwishyura?

❓Khadime ahe umwanya Patient?

Robertinho afunge amaso akine urusimbi "Kazungu analala"?

#Rayon sports #marines# Khadime# beinvenudocomupdate #beinvenudotrends

Tags:

#Rayon Sports

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;