By Bienvenudo.com
3 hours ago
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwinjiye mu kibazo cy’uwise Pastor Julienne Kabanda umukozi wa Satani, aho rwatangiye gusesengura ayo magambo rureba niba agize icyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko hari gusesengurwa amagambo yatangajwe n’uwiyise Bakame ku rubuga rwa X.
Ati “Twakomeje kubona abatumenyesha ibyo uriya wiyita Bakame yavuze kuri X. Biracyasuzumwa n’ishami rishinzwe gusesengura ibikorwa cyangwa amagambo bikekwa ko agize icyaha, byakorewe ku mbuga nkoranyambaga, rireba icyo amategeko ateganya, niba ibyo yatangaje bigize icyaha gikurikiranwa muri RIB."
"Harasuzumwa na none niba ibyo bikorwa yakoze biri mu byaha bikurikiranwa nyir’ubwite ariwe utanze ikirego cyangwa niba byakurikiranwa urwego rwibwirije, ikizavamo nicyo kizashingirwaho hafatwa umwanzuro.”
Amagambo ari gusesengurwa, yanditswe n’uwiyita Bakame kuri X aho yagize ati “Reka mwite intumwa ya satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apôtre Gitwaza mu kwitwaza ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda. Uwampuza nawe Isi yose itureba nkamubaza ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya abeshyako yigisha.”
google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwinjiye mu kibazo cy’uwise Pastor Julienne Kabanda umukozi wa Satani, aho rwatangiye gusesengura ayo magambo rureba niba agize icyaha.
We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!
Have a great day!