U Rwanda na Leta Zunze ubumwe za Amerika batangije ku mugaragaro gahunda y' ibiganiro bigamije guteza imbere ubufatanye .

By Bienvenudo.com
5 hours ago

Event Details:

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Mbere batangije ku mugaragaro gahunda y'ibiganiro bigamije guteza imbere ubufatanye bw'ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye no gukemura ibibazo bibangamiye inyungu rusange.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga,Amb Olivier Nduhungirehe, wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko ibi biganiro hagati y'u Rwanda na Amerika bizibanda ku nkingi zirimo politiki, ubukungu, umutekano ndetse n’ubuzima.google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0

U Rwanda kandi rwiteguye ndetse rushishikajwe no guteza imbere iby'ingenzi bikubiye muri ibyo biganiro.

Ni ibiganiro byitabiriwe kandi n'abayobozi batandukanye ku ruhande rw'u Rwanda barimo Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, Brig Gen Karuretwa Patrick, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z'u Rwanda, n'abandi.

Ni mu gihe ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari abayobozi barimo Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, Ambasaderi Troy Fitrell, Umunyamabanga Wungirije w’umusigire wa Amerika ushinzwe Umugabane wa Afurika na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric W. Kneedler.

Date and Timings:

29-04-2025 02:43 AM to 26-09-2025 02:48 AM

Event Location

Tags:

#U Rwanda

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;