Event Details:
Uwise Pastor Julienne intumwa ya Satani yasabye imbabazi ku Karubanda
Ni nyuma yuko uwitita Bakame ku rubuga nkoranyambaga rwa X yanditseho ubutumwa bwamaganywe na benshi, aho yibasiraga uyu mukozi w’Imana Pastor Julienne.
Mu butumwa yari yabanje kwandika, yari yagize ati “Reka mwite intumwa ya Satani ku Isi Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apostle Gitwaza mu kwitwaza Ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda, uwampuza na we isi yose itureba nkamubaza ikibazo 1 cyo muri Bibiliya abeshya ko yigisha.”
Ubu butumwa bwanenzwe na benshi, bagaya uyu wihandagaje akandagaza Umukozi w’Imana ufite benshi banyurwa n’ubutumwa bwe, ndetse bamwe bagasaba inzego kubikurikirana.
Nyuma yo kugawa, mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, uyu wiyita Bakame yongeye kwandika ubundi butumwa asaba imbabazi.
Yagize ati “Muri aka kanya nanditse nsaba imbabazi umuryango Nyarwanda imbabazi by’umwihariko umuryango wa Pastor KABANDA Julienne bitewe n’igikorwa nakoze kubera amarangamutima yanjye yanyobeje bityo nkagwa mu cyaha kibangamira imibereho bwite ya muntu dusanga mu ngingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ryerekeye gukumira no Guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.”
Uyu wiyita Bakame, yakomeje ubutumwa bwe agira inama urubyiruko, ati “dukoresha imbuga nkoranyambaga bityo nubwo dufite uburenganzira bwo kwisanzura ariko bigomba no kujyana n’inshingano zo kubaha uburenganzira bw’abandi bantu nk’uko tubibona mu ihame rivuga ko uburenganzira bujyana inshingano “le droit s’accompagne de la responsabilité”.”
Arongera ati “Muryango wanjye Gihugu cyacu mbasabye amahirwe ya nyuma nkuko muri Yohani 8:1–11 tubona urugero rwaho “Yesu yakijije
umugore wafashwe asambana abandi bari bamaze kumucira urubanza” mu mpaye ayo mahirwe naharanira kuba mudahusha mu rugamba rwo kubaka Igihugu cyacu nkuko H.E na First Lady bahora babidushishikariza.”

google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0