Event Details:
Nyiri ubutaka bwegereye ubw’ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, aravugwaho amananiza batamutekerezagaho nk'umukirisitu wabo, mu kugurisha igice cy’ubutaka cyagombaga kwiyongera ku butaka bw’iyo ngoro ahazwi nko mu Kibaya cy’Amahoro kugira ngo hubakwe Kiliziya nini ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi bahagana.
Padiri Jean Marie Vianney Nizeyimana, uyobora Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe, agira ati “Aho twateganyaga kugura hari ku buso bwa hegitari 3,8. Yabanje kuduca Miliyoni 100, zimaze kuboneka tugize ngo twishyure aduca 150, na zo zimaze kuboneka ati noneho ni 350, hanyuma Miliyoni 500. Yageze n’aho avuga ko ibikorwa biri ku butaka bwe yari yaragennye ko ari byo bizamufasha mu masaziro ye, bityo bakaba bakwiye kumwishyura Miliyoni 700.”
buff.ly
google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
Nyiri ubutaka bwegereye ubw’ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, aravugwaho amananiza batamutekerezagaho nk'umukirisitu wabo, mu kugurisha igice cy’ubutaka cyagombaga kwiyongera ku butaka bw’iyo ngoro ahazwi nko mu Kibaya cy’Amahoro kugira ngo hubakwe Kiliziya nini ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi bahagana.
Padiri Jean Marie Vianney Nizeyimana, uyobora Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe, agira ati “Aho twateganyaga kugura hari ku buso bwa hegitari 3,8. Yabanje kuduca Miliyoni 100, zimaze kuboneka tugize ngo twishyure aduca 150, na zo zimaze kuboneka ati noneho ni 350, hanyuma Miliyoni 500. Yageze n’aho avuga ko ibikorwa biri ku butaka bwe yari yaragennye ko ari byo bizamufasha mu masaziro ye, bityo bakaba bakwiye kumwishyura Miliyoni 700.” https://buff.ly/gV3BFuI