RW0818 EAR GASURA : Itangazo Ryo Kugemura Ibiribwa Amezi Atandatu RW0818 EAR GASURA

By Bienvenudo.com
yesterday

Event Details:

ITORERO ANGILIKANI RY’U RWANDA

DIYOSEZE YA GASABO

PARUWASE YA GASURA

RW0818 EAR GASURA

E-MAIL : [email protected]

PHONE NUMBER : 0783795100/0788450039

Gasura, kuwa 17/04/2025

ITANGAZO RYO KUGEMURA IBIRIBWA AMEZI ATANDATU

Umushinga RW0818 EAR GASURA ukorera mu itorero ANGLICAN RY’URWANDA EAR DIOCESE YA GASABO, PARUWASI GASURA uramenyesha ababyifuza bose kandi babifitiye ubushobozi, ko ushaka gutanga isoko ryo kugemura ibiribwa mu mezi atandatu ( February -July 2025 ). Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :

Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa EAR Paruwase ya Gasura

Tin Number cyangwa RDB REGISTRATION NUMBER

Fotocopy y’indangamuntu cyangwa ikiyisimbura cyemewe n’amategeko kitarengeje amezi 3.

Icyemezo cy’umwimerere (original) cy’uko utabereyemo umwenda ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kandi kitarengeje amezi 3 gitanzwe.

Icyemezo cyo kurangiza imirimo neza ahandi ,kandi kitarengeje amezi atatu gitanzwe.

Ibiciro cg Facturer Proformat bigaragaza agaciro ka kimwe n’agaciro ka byose byandikishijwe imashini.

Kuba afite facture yasohowe na EBM akoresha

Kubigeze gutsindira isoko muri iyi paruwase basabwe kuza bitwaje icyangombwa cy’imikoranire myiza gitangwa n’ubuyobozi bwa Paruwase

Kugaragaza Attestation de non redevance iri notifiye itangwa na RSSB itarengeje amezi atatu.

Abifuza gupiganwa basabwe kuza ku biro by’umushinga aho ukorera I GASURA mu murenge wa NDUBA gusura iryo soko kugirango bahabwe ibisobanuro bihagije, guhera 18/04/2025 - 30/04/2025 kandi barasabwa kuzana amabahasha yabo afunze neza ku biro by’umushinga bitarenze kuwa 01/05/2025 saa cyenda (15h00) ari nabwo hazafungurwa ayo mabahasha mu ruhame.

Igitabo gikubiyemo amabwiriza muragisanga ku mushinga guhera taliki ya 17/04/2025 - 30/04/2025 mu masaha y’akazi nyuma yo kugaragaza inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi cumi (10,000 Frw) adasubizwa yishyurwa kuri Compte Numero 100093492573 iri muri Banki ya Kigali (BK) ibaruye kuri RW0818 EAR GASURA.

Icyitonderwa:

Soft copy ntituyitanga

Ku bindi bisobanuro mwahamagara : 0783795100/0788450039

UMUYOBOZI WA EAR PARUWASE YA GASURA

Rev. Past KIMONYO Frederick

Date and Timings:

18-04-2025 12:06 PM to 01-05-2025 12:06 PM

Event Location

Tags:

#Kugemura Ibiribwa

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;