By BIENVENUDO Empire
Thu, 27-Mar-2025, 19:52
isonga Sacco KicukiroITANGAZO RY’AKAZI
ISONGA SACCO KICUKIRO irifuza guha akazi abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ku mwanya w’ushinzwe kwakira no gutanga amafaranga (Cashier).
Ubyifuza agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
Kuba ari umunyarwanda;
Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri ya Kaminuza mu mashami akurikira: Accounting, Management, Economics n’andi bifitanye isano;
Kuba azi indimi zikurikira: ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa ni akarusho;
Kuba azi gukoresha mudasobwa;
Kuba yarigeze akora ako kazi byaba akarusho;
Kuba yahita atangira akazi;
Kuba atarigeze akurikiranwaho n’inkiko.
Abifuza ako kazi kandi bujuje ibisabwa bashyikiriza Dosiye isaba ako kazi igizwe n’ibi bikurikira:
Ibarwa isaba akazi wandikiwe Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya ISONGA SACCO KICUKIRO;
Umwirondoro we (CV);
Kopi y’indangamuntu;
Fotokopi y’Impamyabumenyi y’ icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0);
Dosiye igomba kuba yashikirijwe ubuyobozi bwa ISONGA SACCO KICUKIRO bitarenze ku wa 02/04/2025 saa kumi z’umugoroba (16h00) ku cyicaro gikuru kiri kuri SACCO branch ya Gahanga , mu murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro.
Murakoze
Bikorewe i Gahanga, kuwa 25/03/2025
MUHIKIRA Benson
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi
google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
27-03-2025 4:19 PM to 02-04-2025 4:00 PM
We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!
Have a great day!