By bienvenudo.com
Sat, 24-May-2025, 12:45
google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IMODOKA ZA CRS-USCCB RWANDA
CYAMUNARA RWANDA Ltd,sosiyete ya mbere mu Rwanda mu kugurisha hakoreshejwe ipiganwa ry’ibiciro “CYAMUNARA”imitungo yimukanwa n’itimukanwa y’ibigo bya Leta,imiryango idaharanira inyungu,amasosiyete y’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo,ibiherewe ububasha na CATHOLIC RELIEF SERVICES-UNITED STATES CONFERENCE OF CATHOLIC BISHOPS RWANDA, iramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko ku wa kabiri taliki 03/06/2025 saa tanu z’amanywa (11h00) izagurisha mu cyamunara imodoka zikurikira:
VISIT : https://beinvenudo.com/
Gusura ibyo binyabiziga bizatangira tariki ya 23/05/2025 biherereye muri parikingi yacu iherereye mu kigo ALARM BUSINESS CENTER I KAGUGU ahazwi nko kuri BURENDE iruhande rwa ONE DOLLAR CAMPAIN HOUSE.
CYAMUNARA RWANDA IRIBUTSA ABAZITABIRA CYAMUNARA IBIKURIKIRA:
Cyamunara izabera mu ruhame hakoreshwa gupiganisha ibiciro mu magambo.
Uwitabiriye cyamunara asabwa kwishyura cash amafaranga 5,000RWF yo kwiyandikisha ku rutonde
Uwifuza kugura ikinyabiziga asabwa kwishyura cash ingwate ya Miliyoni imwe (1,000,000RWF) aherwaho mukwishyura asigaye ku kiguzi yatsindiyeho .
Uguze ikinyabiziga asabwa kwishyura ako kanya 30% y’agaciro yatsindiyeho ikinyabiziga,asigaye 70% akayishyura bitarenze iminsi itatu y’akazi ikurikira umunsi wa cyamunara kuri konti tuzabamenyesha mbere y’isaha ya cyamunara.
Uguze ntiyisyure 30% ,ingwate ye irafatirwa ntisubizwa ndetse uwishyuye 30% ntiyishyure 70% ntayasubizwa ndetse atakaza uburengazira kuri icyo kinyabiziga kigasubizwa ku isoko.
Ingwate y’ipiganwa isubizwa ako kanya cyamunara irangiye kubataguze
Ukeneye ibindi bisobanuro Abariza kuri Tel: 0787334130/0788822147
Bikorewe i Kigali, kuwa 23/05/2025
NDEREYIMANA Mathias
Umuyobozi Mukuru
CYAMUNARA RWANDA Ltd
24-05-2025 9:07 AM to 03-06-2025 11:07 PM
We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!
Have a great day!