Itangazo Ry’isoko-Itangwa Ry’ Imiti Ikoreshwa Mu Kurwanya Indwara N’ibyonnyi Mu Biti by’imbuto || KOTWIDIKA Cooperative

By Bienvenudo.com
11 hours ago

Event Details:

google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0

ITANGAZO RY’ISOKO

Itangwa ry’ Imiti ikoreshwa mu kurwanya indwara n’ibyonnyi mu biti by’imbuto

Koperative KOTWIDIKA iramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko itanga isoko rigenewe gutanga no kugeza imiti ikoreshwa mu kurwanya indwara n’ ibyonnyi mu biti by’imbuto(avoka, imyembe, ibinyamacunga).

Nimero y’Iranga koperative: RCA/0194/2017

Izina ry’isoko: Gutanga no kugeza imiti ikoreshwa mu kurwanya indwara n’ ibyonnyi mu biti by’imbuto(avoka, imyembe, ibinyamucunga)

Utangaza isoko: Koperative KOTWIDIKA, Kayonza, [email protected].

Ibisabwa:

Isoko rigamije gutanga imiti yemewe kandi ikora neza mu kurwanya indwara n’ibyonnyi byibasira ibiti by’imbuto nka: amacunga, avoka, imyembe n’izindi mbuto zitandukanye. Iyi miti igomba kuba ifite uruhushya rwo gukoreshwa, itangiza ibidukikije kandi ikagira ingaruka nkeya ku binyabuzima by’ingirakamaro.

Abemerewe Gupiganwa:

Kuba bafite uruhushya rw’ubucuruzi rukiriho

Kuba bafite icyemezo cyo kutaberamo imwenda RRA

Kuba bafite uburambe mu gutanga ibikoresho by’ubuhinzi by’umwihariko imiti iterwa mubiti by’imbuto.

Kuba bafite icyemezo cyemeza ko iyo miti yanditswe kandi yemewe n’inzego zibishinzwe

Gutanga amabwiriza y’uburyo bwo kuyikoresha (SDS) n’ibirango by’umuti.

Uburyo bwo Kugera ku Masezerano y’isoko:

Abifuza kwitabira isoko bashobora kubona inyandiko zirigenga bishyura ibihumbi icumu (10,000rwf) adasubizwa ashyirwa kuri compte numero 571410382310137 ifunguriwe muri BPR mu mazina ya KOTWIDIKA guhera ku itariki ya 13/05/2025 ku biro bya koperative cyangwa kuri email ya koperative KOTWIDIKA ariyo [email protected], hagati ya saa sayine (10h00) kugeza saa kumi (16h00).

Igihe ntarengwa cyo Gutanga Inyandiko:

Inyandiko z’isoko zigomba kuba zagejejwe kuri aderesi ikurikira bitarenze tariki 16/05/2025 saakumi (16h00). Inyandiko zatanzwe nyuma y’iyo saha ntizizemerwa.

Aderesi yo Gutangiraho Inyandiko:

inyandiko zigezwa ku cyicaro cya Koperative KOTWIDIKA giherereye mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Murama, Akagari ka Muko, umudugudu wa Rugarama.

Gufungura Inyandiko:

Inyandiko zose zizafungurwa mu ruhame, abapiganwa babyifuza bashobora kuhagera kuwa 19/05/2025 saa yine (10h00)

Ibisobanuro birambuye:

Ukeneye ibindi bisobanuro yatwandikira kuri: email: [email protected] cyangwa kuri whatsapp Manager tel: +250 788 409 972, President: +250 783 003 892

Pesident wa Koperative KOTWIDIKA

RUGEMANDINZI Froduard

Attachment    https://www.jobinrwanda.com/sites/default/files/job_description_files/tender-pestcides-announceentf42136ed6d7b3a53869472c4ed1c9ad4.pdf

Date and Timings:

14-05-2025 9:28 AM to 16-05-2025 9:28 PM

Event Location

Tags:

#Itangazo

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;