Select a date and time slot to book an Appointment
Date Of Appointment
google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO
Itorero ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER PARUWASI MWULIRE rifite Umushinga RW0283 Mwulire ukorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwulire, mu Kagari ka Bushenyi, Umudugudu wa Kabahima rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi bwo gupiganira isoko rikurikira:
Isoko ryo kugemura INZITIRAMIBU (Mosquito net) z’abana bafashwa n’Umushinga RW0283 Mwulire uterwa inkunga na Compassion International Rwanda.
Uwifuza gupiganira iri soko, ashobora kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro bya Paruwasi ya ZION TEMPLE MWULIRE aho umushinga ukorera guhera ku itariki 09/05/2025, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frws) adasubizwa agashyirwa kuri konti N°4037200053889 ya ZION TEMPLE MWULIRE iri muri Equity Bank.
Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku wa 23/05/2025 saa tanu (11h00’) za mu gitondo ku biro by’umushinga RW0283 Mwulire aho ukorera. Nyuma y’iyo saha nta yandi mabahasha azakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone 0783195099 cyangwa 0782085761.
NB: Uwifuza gupiganira iri soko arahamagarirwa kuza gusura Samples ku biro by’Umushinga RW0283 mu masaha y’akazi.
Bikorewe i Mwulire ku wa 07/05/2025
Pastor TUYIZERE Jean Baptiste
Umushumba wa Zion Temple Mwulire
May 14th 2025, 10:23 AM to May 23rd 2025, 10:23 PM
We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!
Have a great day!
Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support