By bienvenudo.com
Thu, 24-Apr-2025, 16:10
DIOCESE CATHOLIQUE GIKONGORO
CARITAS-GIKONGORO
B.P 77 GIKONGORO
TEL: (250)0796269049
E-Mail: [email protected]
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro iramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko ishaka gutanga isoko ryo kugura ibikoresho bigenewe ingo mbonezamikurire mu midugudu mu Miremge ikoreramo ku bufatanye n’Akarere ka Nyamagabe. Ibikoresho bizakenerwa ni ibi bikurikira:
№
Ibikoresho
Umubare
Ingano
1
Imicyeka
70
Ibipande bitatu (2.5*3.6 m)
2
Isafuriya
70
Ijyamo litiro 20
3
Ibikombe
1,750
Mililitiro 500 (Semi pulasitiki)
4
Ibitabo by’ inkuru by’abana
210
Byemewe na REB
Abifuza gupiganira iryo soko barasabwa kugeza amabaruwa afunze neza arimo ibiciro handitseho : Gusaba gupiganira isoko ryo kugura ibikoresho bigenewe ingo mbonezamikurire mu midugudu. Ayo mabaruwa agomba kuba yageze mu bunyamabanga bwa serivisi za Diyosezi Gatolika ya Gikongoro zikorera mu mugi wa Nyamagabe bitarenze tariki ya 02/05/2025, i saa Sita (12h00). Amabaruwa akazafungurwa uwo munsi i saa munani n’iminoto 30 (14h30). Upiganira iryo soko arasabwa ibyangombwa bikurikira :
Ibaruwa igaragaza ibiciro yandikiwe Umuyobozi wa Caritas Gikongoro;
Kuba ari umucuruzi wemewe kandi atanga facture ya EBM;
Kuba yishyura TVA;
Kugaragaza igiciro cya buri gikoresho kimwe azagemura;
Rwiyemezamirimo ashobora gupiganira ubwoko bumwe (Imicyeka, Isafuriya, Ibikombe, ibitabo by’ inkuru by’abana), cyangwa byose ku bikoresho bikenewe, ariko icyo gihe azatanga ibisabwa kuri buri bwoko bw’ibikoresho ashaka gupiganira;
Kuba atagaragara kuri lisiti ya ba bihemu;google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
Gutanga icyangombwa kigaragaza ko nta mwenda abereyemo Leta (RSSB cg RRA);
Bikorewe ku Gikongoro, kuwa 15/04/2025
Padiri Jean NDAGIJIMANA
Umuyobozi wa Caritas Gikongoro
https://www.jobinrwanda.com/sites/default/files/job_description_files/itangazo-ecdcompressedc4a813ffb1a14d152135e68d63cd9f8e.pdf
24-04-2025 12:35 PM to 02-05-2025 12:00 PM
We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!
Have a great day!