I Nyagatare haravugwa abiba imbwa ndetse n'abazigura, bigakekwa ko zicuruzwa nka burusheti. Byatumye hari abacitse kuri burusheti kubera gutinya kurya imbwa.
Uwitwa Sabiti Bosco, avuga ko hashize ibyumweru bibiri imbwa ye ibuze ariko ibura ryayo akarigereka ku wo yari yasigiye inka.
Ati “Inka nazisizemo umwana hari aho nari ngiye, ngarutse imbwa ndayibura mubajije ambwira ko atazi aho iri ariko nyuma naje kumenya ko ahubwo yayigurishije.”
Undi muturage utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko yahuye n’abantu mu rwuri rwe bakamubwira ko bashaka imbwa zo kugura.
Ati “Bambwiye ko bagura imbwa mbereka iyanjye bampa 5,000Frw, ndayibaha. Gusa icyantunguye bansabye aho bayibagira ndahabereka, barayibaga batwara inyama.”

https://bienvenudo.com
Source: KT Radio