Ibyo wamenya kuri Lionel Messi wagize isabukuru y'amavuko
Kuri iyi tariki ya 24 Kamena, igihangange mu mupira w'amaguru ku Isi, Lionel Messi ari kwizihiza isabukuru y'imyaka 38 y'amavuko.
Messi yatangiye gukina umupira w'amaguru afite imyaka ine y'amavuko yonyine, aho yakiniraga umupira mu muhanda wo hafi y'iwabo hamwe na Papa we, abavandimwe be n'abandi bana bari hafi aho.
Mu 2003 nibwo Messi yaje kwinjira mu ikipe y'abana ya FC Barcelona, urugendo rwe n'amahirwe mu mupira w'amaguru rutangira rutyo.
Kugeza ubu ku myaka 38 y'amavuko afite, amaze gukina imikino 867, harimo iyo yakiniye muri FC Barcelona, Paris Saint-Germain n'ikipe y'igihugu ya Argentina.
Muri iyo mikino yose amaze gutsindamo ibitego bigera ku 1104, akaba amaze kwegukana ibikombe 46.
Nawe wemera ko ari we wa mbere ku Isi ⁉️
Tubwire muri comment!
Website https://bienvenudo.com