Inama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry'umurimo zabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali yaganiriye byimbitse ku ngamba zo guhanga imirimo inoze

By bienvenudo.com
Sat, 31-May-2025, 02:44


google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
Inama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry'umurimo zabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali yaganiriye byimbitse ku ngamba zo guhanga imirimo inoze hagamijwe kugera ku ntego ya NST2 yo guhanga imirimo 1,250,000 hagati ya 2024 na 2029.

Zimwe mu ngingo zahuriweho ndetse hagafatwa ingamba zo kuzishyira mu bikorwa harimo gukangurira abikorera gutanga amahirwe ku rubyiruko rukeneye kwimenyereza no kwigira ku murimo (Workplace Learning Opportunities). 

Harimo kandi ko Uturere tugiye kujya dusangiza amakuru Ibigo by'Amashuri Makuru na Kaminuza ku mishinga minini ikorerwa mu Karere hagamijwe guhuza igenamigambi kuri gahunda za igira ku murimo.

Uturere twiyemeje kandi gukomeza ibiganiro hagamijwe gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo no kubafasha gutangiza imishinga ibyara inyungu, no kubafasha kugera ku gishoro. Gukomeza gutegura ibiganiro ngaruka mwaka ku rwego rw'Akarere hagati y'Uturere, Abikorera n’abandi  bafatanyabikorwa mu ihangwa ry’umurimo, bigamije guhuza imbaraga no kungurana ibitekerezo ku kunoza no guhanga umurimo.

Hemejwe kandi ko abakoresha bazakangurira abakozi babo kugira umuco wo kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane kugira ngo bazagire ejo heza kandi bagire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda. Inzego z’abikorera ziyemeje kurushaho kubahiriza amategeko agenga umurimo, bikaba umuco kuko biteza imbere umusaruro w’ibigo byabo ndetse n’iterambere ry’abakozi babo. 

Mu bindi byiyemejwe harimo ko ibipimo by’umurimo unoze bikurikira bigomba kuzamuka bikagera hejuru ya 60% biriho uyu munsi, ari byo guha abakozi amasezerano y’akazi yanditse. Guhembera abakozi kuri banki/ibigo by’Imari byemewe. Guteganyiriza abakozi muri RSSB. Kwirinda gukoresha abana imirimo ibujijwe ndetse no guteza imbere ubuzima n’umutekano ku kazi.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo nayo yiyemeje kuzakurikirana uko iyi myanzuro izashyirwa mu bikorwa.

Categories:

BIENVENUDO NEWS

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;