UBUTABERA:Uyu mubyeyi ngo aregwa gushaka guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda HADAKORESHEJWE INTWARO.
Inkuru: « Urukiko Rukuru i Kigali rwategetse Victoire Ingabire kurwitaba kugira ngo abazwe mu rubanza rw’abafatwa nk’abakorana na we mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda [mu mahoro hadakoreshejwe intwaro!]…
Ubushinjacyaha buvuga ko hari abantu icyenda bagiye bagirana ibiganiro na Ingabire Victoire Umuhoza ukuriye ishyaka rya DALFA-Umurinzi, ritaremerwa mu mashyaka akorera mu Rwanda.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Ingabire uyu yahaye inkunga irimo amafaranga n’amahugurwa yo KUBIGISHA UKO UBUTEGETSI BUKURWAHO HADAKORESHEJWE INTWARO.
Ku wa kabiri tariki 17/06/ 2025, muri urwo rubanza, umucamanza yabajije impamvu Victoire yaba agaragara nk’ukuriye umugambi w’ibyaha ubushinjacyaha buvuga ariko bukaba butarigeze bumubaza.
Umushinjacyaha yavuze ko amategeko amwemerera gukurikirana uwo ashaka cyangwa se kuba yahitamo kutamukurikirana.
Biteganyijwe ko urubanza rw’aba baregwa ruzakomeza kuri uyu wa Kane tariki 19/06/ 2025, gusa nubwo umucamanza yategetse ko Victoire Ingabire na we azitabira urukiko, ntibizwi neza niba azitaba.
Ingabire niyitaba urukiko ntabwo azitaba nk’uregwa muri uru rubanza, gusa ubushinjacyaha buvuga ko na we cyangwa undi hazabaho igihe bakurikiranwa biramutse bibaye ngombwa. »[KT Radio]
Inkuru irarangiye!
Abanyamategeko muri aho?
(1)Kugerageza gukuraho ubutegetsi HADAKORESHEJWE INTWARO [NTA MARASO AMENETSE] bihanwa gute mu mategeko?
(2) Sibyo ABANYEPOLITIKE bose batavuga rumwe na guverinoma ziriho BAHARANIRA se? Ntibaba bashaka gutsinsura abo bahanganye binyuze mu nzira za politike na za demukarasi ?
Source : HAKIZIMANA MAURICE