Isi bwambere isobanukirwa Kim Jong-un uwariwe kandi ko adakina yatangaje ko Koreya ya Ruguru ifite Hydrogen Bomb (H-Bomb)Hydrogen Bomb y’ubukana bw’isenya n’ihumanya rikubye incuro100-150 atomic bomb

By bienvenudo.com
Thu, 24-Jul-2025, 17:14

Isi bwambere isobanukirwa Kim Jong-un uwariwe kandi ko adakina  yatangaje ko Koreya ya Ruguru ifite Hydrogen Bomb (H-Bomb)Hydrogen Bomb y’ubukana bw’isenya n’ihumanya rikubye incuro 100-150 atomic bomb  zakoreshejwe Hiroshima na Nagasaki. Ku wa 3 Nzeri 2017, yakoresheje igerageza rya H-Bomb rihambaye  isi yose yagiye mu bwoba. ndetse bamwe batangiye kuvuga ko Koreya ya Ruguru ishobora gutangiza intambara y’isi ya gatatu. 💣🌍 

2️⃣
Ese Hydrogen Bomb ni iki?
👉 Ni intwaro ya kirimbuzi (thermonuclear bomb) ikubye ubukana inshuro 1000 ugereranyije na atomic bomb yasenyeye Hiroshima.
Ishobora gutsemba umujyi munini mu masegonda! 

👇
3️⃣
🔬 Uko ikora:

Atomic bomb ishingiye ku kugabanuka kwa atome (fission)

Ariko H-Bomb yo ikoreshwa kwihuza kwa atome (fusion)—nk’uko izuba rikora

Ibi bituma irushaho kugira ubushyuhe n’umuriro udasanzwe.

👇
4️⃣
Mu 2017, Koreya ya Ruguru yatangaje ko yakoze H-Bomb ishobora gushyirwa kuri missile.
Bidatinze, Kim Jong-un yateye missile ebyiri zambutse ikirere cya Japon — ibintu byateje ubwoba ku isi hose. 🚀🇯🇵

5️⃣
🎙 Amerika yarakangaranye.
🇺🇳 ONU iravuga ngo:

“Iki ni ikibazo gikomeye ku mutekano w’isi. Koreya ya Ruguru irimo guca umurongo utukura.”

👉 Kim Jong-un yahise afatwa nk’umuyobozi udakina ibintu byaribimenyerewe kuri Perezida Putin gusa.

👇
6️⃣
Impamvu H-Bomb iteye ubwoba:

Ishobora gutwika byose mu ntera ya 10–20km

Irema ubushyuhe buruta ubw'izuba

Yica ababarirwa mu bihumbi mu masegonda

Ifite ubushobozi bwo gutuma igihugu cyose kitongera guturwa kubera uburozi isiga aho yarashwe

👇
7️⃣
Igihe Kim Jong-un yerekanye ko afite iyo bomb, abantu baravuze bati:

“Uyu mugabo ntabwo ari umusazi wivugisha. Azi icyo akora. Ari gutera ubwoba isi mu buryo buteye ubwoba.”

Niyo mpamvu isi yatinye Kim bwa mbere kubera icyo gikorwa.

8️⃣
📌 Kuva icyo gihe, Amerika n’ibindi bihugu bikomeye byahise bigira Koreya ya Ruguru nka "problème diplomatique" ya mbere.
Ubu, igihe cyose Kim Jong-un avuga, isi iraceceka.

Ni yo power ya H-Bomb diplomacy. 💣🕊

9️⃣
🧠 Icyo wamenya:
Hydrogen Bomb ni kimwe mu bikoresho bifite power nyinshi ku isi—ntabwo ari intwaro gusa, ni political weapon.
👉 Ni yo Kim yakoresheje mu kwerekana ko ari umuyobozi udakina kandi isi igomba kumwitondera babishaka batabishaka.

Website https://bienvenudo.com

Categories:

Military News

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;