Jessica Radcliffe ntabwo abaho ndetse na Orca ntayabayeho! Ukuri ku mashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umutoza w'ifi yo mu bwoko bwa Whale yicwa

By bienvenudo.com
3 hours ago

Jessica Radcliffe ntabwo abaho ndetse na Orca ntayabayeho! Ukuri ku mashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umutoza w'ifi yo mu bwoko bwa Whale yicwa n'iyo fi yitwa Orca bari bamaze imyaka myinshi ari inshuti magara.

Inkomoko y'aya mashusho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yavuye ku mugabo washakaga gukanga umwana we wakundaga amafi ya whale ashaka kumwereka ko ayo mafi ari mabi hanyuma ahimba inkuru ayoherereza ikinyamkuru cyo mu Bwongereza gikora inkuru ashaka kuyifashisha abeshya umwana.

Nyuma yo kwandika iyo nkuru y'igitekerezo iherekejwe n'amashusho yakozwe na AI, abantu bahise bayisamira hejuru nyuma yuko inasibwe abantu bakomeza gukoresha AI bahimba andi mashusho mashya atarabayeho.

Aya mashusho yakomeje gukwirakwira hirya no hino, ababaza benshi bamwe babeshya ko uyu mukobwa ari umunyamerika, abandi bakavuga ko ari uwo muri Brazil yagiye mu myiyereko ari mu gihe cy'imihango hanyuma iyi fi ikumva amaraso igahita imucamo ibice.

Buri wese yagiye akora amashusho menshi ahuriye kuri icyo gitekerezo ariko kitabayeho abantu bisanga bari kubabazwa n'igitekerezo cy'uwashakaga gukanga umwana we.

✍ BIENVENUDO website 

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;