Jessica Radcliffe ntabwo abaho ndetse na Orca ntayabayeho! Ukuri ku mashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umutoza w'ifi yo mu bwoko bwa Whale yicwa n'iyo fi yitwa Orca bari bamaze imyaka myinshi ari inshuti magara.
Inkomoko y'aya mashusho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yavuye ku mugabo washakaga gukanga umwana we wakundaga amafi ya whale ashaka kumwereka ko ayo mafi ari mabi hanyuma ahimba inkuru ayoherereza ikinyamkuru cyo mu Bwongereza gikora inkuru ashaka kuyifashisha abeshya umwana.
Nyuma yo kwandika iyo nkuru y'igitekerezo iherekejwe n'amashusho yakozwe na AI, abantu bahise bayisamira hejuru nyuma yuko inasibwe abantu bakomeza gukoresha AI bahimba andi mashusho mashya atarabayeho.
Aya mashusho yakomeje gukwirakwira hirya no hino, ababaza benshi bamwe babeshya ko uyu mukobwa ari umunyamerika, abandi bakavuga ko ari uwo muri Brazil yagiye mu myiyereko ari mu gihe cy'imihango hanyuma iyi fi ikumva amaraso igahita imucamo ibice.
Buri wese yagiye akora amashusho menshi ahuriye kuri icyo gitekerezo ariko kitabayeho abantu bisanga bari kubabazwa n'igitekerezo cy'uwashakaga gukanga umwana we.
✍ BIENVENUDO website