Jose Chameleone yavuze ko atazaha imitungo ye Daniella Mayanja wahoze ari umugore we urimo kumusaba gatanya , ahubwo avuga ko azasiga abiragije abana be napfa n'abo bakazabisigira abuzukuru be.
N'ubwo avuga gutyo ariko, Daniella Mayanja, we asaba Urukiko kumuha imitungo yose irimo inzu , imirima ibiri iri mu Mujyi wa Kampala kimwe n'ahandi hose Chameleone afite ubutaka n'iyindi mitungo.
Jose Chameleone avuga ko atagomba guhatirwa guha abana be imitungo ye yose cyangwa umugore we kandi akiri muzima agaragaza napfa bizahabwa abana be gusa.
Yagize ati:"Imitungo yanjye yose ni iy'abana banjye. N'abo bazabisigira abuzukuru banjye. Ntabwo nzigera ndekura imitungo yanjye kandi nkiri muzima ariko ni iyabo. Icyo mbona ni uko mbibaha kandi nkiri muzima".
Jose Chameleone kandi yavuze ko ari muzima ndetse ki nta kibazo na kimwe afite.