Kuri uyu wa Kane, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Karate, iherutse guhagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya Karate yaberaga i Abuja mu gihugu cya Nigeria.
Minisitiri Mukazayire yashimiye cyane ubwitange iyi kipe yagaragaje muri aya marushanwa, aho umwe muri bo yagukanye umudari wa Feza, anabizeza ubufasha bushoboka bwose bwa Minisiteri, kugira ngo barusheho gutera imbere, bazegukane imidari yisumbuye mu marushanwa ataha.
Aba bakinnyi na bo bahigiye Minisitiri Mukazayire ko bazakora ibishoboka byose bakegukana imidari myinshi mu marushanwa ataha, kuko bamaze kugira inararibonye mu marushanwa Mpuzamahanga.